URUGWIRO

🇷🇼🇧🇮🇺🇬🇹🇿🇨🇩
KUVA NABAHO

Kuva nabaho ni ubwa mbere mbonye BBC World ishyira inkuru yerekeye u Rwanda kw' ipaji ibanza, hejuru, hagati, kandi mu nyuguti ziganje (Top and Center of the Front Page in the most dominant typeface).

Aka wa mugani wa Mushikiwabo ubwo yabwira Inkenguzamateka (Sénat) y'u Rwanda mu 2013 ati: "Icya ngombwa ni uko u Rwanda ruvugwa mu makuru n'ubwo rwaba ruvugwa nabi.

Icyo gisubizo cya Mushikiwabo cyasekeje abakenguzamateka cyari kivuye ku kibazo cy'uko ingoma ya Kagame yari ikomeje kuvugwa nabi mu ruhando mpuzamahanga.

🇬🇧🇺🇸🇨🇦🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿🇸🇭🇦🇺
IN MY LIFETIME

In my entire life, this is the first time I have seen the BBC World website feature a story about Rwanda on its front page—positioned prominently at the top and center, in the largest, most dominant typeface.

It brings to mind the remark made by Mushikiwabo when she addressed the Rwandan Senate in 2013: "What matters is that Rwanda is mentioned in the news—even if it is mentioned in a negative light."

That response, which drew laughter from the senators, was prompted by the fact that Kagame’s administration was consistently receiving negative coverage on the international stage.🇷🇼🇬🇧

#kamereyakagame

4 days ago | [YT] | 0

URUGWIRO

UYU MUNSI NGO NI IMPERUKA : CYABA ARI CYO ABANYARWANDA BAZIZE?

Mu 1960, abahanga mu bya siyansi bahanuye ko iherezo ry'ikiremwamuntu ari uyu munsi kuya 13 Ugushyingo 2026.

Mu Gushyingo 1960, umuhanga mu by'Ubugenge Heinz von Foerster na bagenzi be Patricia Mora na Lawrence Amiot basohoye inyandiko mu gitabo cya Siyansi ifite umutwe utazibagirana: "Imperuka: Ku wa gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo, 2026."

Bakoresheje indinganiza (equation) mu gusubiza amaso inyuma mu myaka 2000 yari ishize, maze basanga abatuye isi batari kwiyongera gusa; ko ahubwo bari kwikuba ku muvuduko ukabije.

Bakurikije imibare yatangwaga n'iyo ndinganiza, bajyeze ku musozo wa byose. Maze bagira bati: "Ubuvivure bwacu ntibuzicwa n'inzara. Ahubwo buzabyigana, kugeza bupfuye."

Imibare yari umuburo, ntabwo yari ubuhanuzi, kandi isi yahinduye inzira.
Guhera ahagana mu myaka ya 1990, ubwiyongere bw'abaturage bwaragabanutse cyane ubwo umubare w'abavuka wagabanukaga.

Kandi muri iki gihe umubare w'abavuka ku isi uri munsi gato y'icya kabiri cy'uko wari umeze mu 1960.

Umuryango w'Abibumbye ubu witeze ko abaturage ku isi, bagera kuri miliyari 8.2, bazagera kuri miliyari 10.3 hagati mu myaka ya 2080 hanyuma bakagabanuka buhoro buhoro.

Byumvikane neza, abanditsi ntibigeze bateza akamo ko abantu bazabyigana kugeza aho bazaturika uyu munsi ku wa gatanu.

Itariki yagaragazaga aho ubwiyongere budagenzuwe bwazageza isi. Kandi ko umuti w'ubwo bwiyongere bikaba ari ukugabanya umubare w'abavuka. Ibi bikaba ari byo byageragejwe gukorwa.

Ese waba utekereza ko ari yo mpamvu abazungu batereye agati mu ryinyo bakareka abanyarwanda bagapfa umusubirizo kuva mu 1990 kujyeza mu 2000?

Ese waba ubona ari cyo gitera abazungu kureka abanyekongo bagapfira ku bwinshi kuva mu 1996?

1 week ago | [YT] | 0

URUGWIRO

SIMBARASHE KUNDIZEZA

Ushobora kwibeshya ko iri zina rya SIMBARASHE KUNDIZEZA ari iry'umunyarwanda, umufumbira, umunyabwisha, umunyejomba, umunyamurenge cg se umuha wo muri Tanzania.

Ariko n'ubwo iri zina rya Simbarashe Kundizeza risa Neza nk'iry'umuntu ukomoka mu mashyanga avuga ikinyarwanda, ni iry'umunyaZIMBABWE.

Uyu mwanditsi Simbarashe Kundizeza rero akaba yahanaguweho icyasha yari yasizwe n'ikinyamakuru cya The Atlantic cy'uko ngo yakoresheje Ubwenge Bukorano mu nyandiko ze.

1 week ago | [YT] | 0

URUGWIRO

N'AMAHORO ARINGANIYE, U RWANDA N'ABANYARWANDA NGO BARUSHA UMUTUZO ABARUNDI N'ABAGANDE.
Nk'uko bigaragara mu cyegeranyo cyashyizwe hanze n'ikigo cya Institute for Economics & Peace, u Rwanda runganya amahoro na Tanzaniya.

4 months ago | [YT] | 0

URUGWIRO

Umuhungu wa Yoweri Kaguta Museveni akaba n'umuyobozi w’igisirikare cya Uganda yategetse ko ibitangazamakuru bibiri bikomeye muri #Uganda bifungwa.

Kuri icyi cyumweru, Muhoozi Kainerugaba yavuze ko Daily Monitor na NTV Uganda bifungwa kandi ko bitazongera gukora atari we utanze uruhushya.

Benshi bari kwibaza niba #Museveni abishyigikiye, cyangwa niba ari buruce akarumira kubera gutenya umuhungu we.


#kamereyakagame

4 months ago | [YT] | 0

URUGWIRO

AMERIKA YAFATIYE IBIHANO JEAN MALIC KALIMA N'URUGANDA RUMWITIRIRWA RWA GASABO GOLD REFINERY LTD.

Jean Malic Kalima yahoze ari umukozi wa hafi w'Umugabe Paul Kagame mu Urugwiro, mu biro nyine bya Kagame .

Kandi na n'ubu Jean Malic Kalima aracyari umutoni w'akadasohoka kwa Kagame.

Kubera ukutu Jean Malic Kalima ahoza akarenge kwa Kagame, haba mu Urugwiro, mu Kiyovu, kuri Muhazi na #Kibugabuga; benshi bemeza ko Gasabo Gold Refinery LTD ari iya Kagame.

Naho uyu Jean Malic Kalima akaba ari umushumba nka Hatali Ssekoko.

#kamereyakagame

4 months ago | [YT] | 0

URUGWIRO

KAGAME 🇷🇼N'ABASHYIGIZI B'INGOMA YE NGO BABA BAKOROGOSHOWE MU BWONKO N' IGIKORWA CY'UMUFANA W'IKIRANGIRIRE WA KONGO 🇨🇩

🇨🇩_____________🇷🇼________🇺🇸________🇺🇳________🇨🇴

Mu mukino wa Kongo 🇨🇩 na Kolombiya 🇨🇴, Lumumba Vea -ubundi witwa Nkuka Mbolandinga- yapfutse umunwa we n'ikiganza cy'iburyo.
Hanyuma akoresha n'ikiganza cy'ibumoso yigana imbunda imutunze mu musaya ku mutwe .

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwamagana ukuntu amahanga akomeje kwinumira ku birebana n'intambara ikomeje kuyogoza ibintu mu burasirazuba bwa Kongo 🇨🇩.
N'ubwo iyi ntambara iri muzimaze guhitana benshi kuri iyi si🇺🇳, ibimenyeshamakuru byinshi byahisemo kuyivugaho bimwe bya nyirarushwa.

Ni muri urwo rwego rero, Lumumba VEA ✋ yahisemo gukoresha ubwamamare bwe hamwe n'igikombe cy'isi , kugira ngo ahwiture abantu ku birebana n'akaga abanyekongo 🇨🇩 bakomeje guhura nako.

Bikaba bigaragara ko Lumumba Vea yumva ko isi 🇺🇳idashobora gukomeza kwigira nyoni nyinshi ku mivu y'amaraso ikomeje gutemba n'ubusahuzi bw'umutungo muri Kongo 🇨🇩 .

Gusa mu babibonye, hari benshi bakomeje kwemeza ko Paul Kagame 🇷🇼n'abashyigikizi b'ingoma ye byabakorogoshoye mu bwonko.

Ariko nk'uko bigaragara ntago yaba ari Kagame 🇷🇼gusa wababwe kubera iki gikorwa.
Kamera za FIFA zari ziri kuri stade zahise zerekezwa ahandi mu rwego rwo kujijisha ndetse no guhishira nyine ayo marorerwa akomeje kwarika ingogo muri Kongo. 🇨🇩

#kamereyakagame ‪@presidentkagame‬

4 months ago | [YT] | 0

URUGWIRO

ISI YABA YASUBIYE KU MUGARAGARO MU NTAMBARA Y'UBUTITA.

Mu gikorwa kidasanzwe cyerekana ko intambara nshya y'ubutita yubuye, guverinoma ya Amerika yabujije abanyamahanga gukoresha uburyo bugezweho bwa Anthropic bwo gukoresha ubwenge buhangano (UB), ari byo bita Artificial Intelligence.

Ibi byatumye Anthropic iba ihagaritse gutanga ubuhereza bw'ubwo bwenge buhangano (UB).


Minisiteri y'Ubucuruzi y' Amerika yatanze amabwiriza yihutirwa yo kubuza abanyamahanga - baba ababa hanze y'Amerika cyangwa se ababa muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- gukoresha uburyo bwa Anthropic bw'UB iherutse gusohora bwa Fable 5 na Mythos 5.

Ikigaragara ni uko iri tegeko ryanabujije abakozi ba Anthropic bavukiye mu mahanga, batuye muri Amerika gukoresha cyangwa gukora kuri iyi porogaramu.

Mu gihe abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika- bavuze ko impamvu ari ingaruka z'umutekano w'igihugu n'uburyo bwo kwirinda ibishobora kubagwira, Anthropic yahakanye ku mugaragaro uburemere bw'ibyo bivugwa, ivuga ko ubushobozi nk'ubwo busanzwe buboneka ku mbuga zitandukanye.

Ubu buryo bukomeye bwo kugenzura bugaragaza ukwiyongera gukomeye mu bikorwa bya Washington byo gufata UB nk'igikoresho cy'umutekano w'igihugu ugenzurwa na leta. 

Abasesenguzi baburira ko gufata porogaramu za mudasobwa nk'ibisasu kirimbuzi, bishobora kubangamira ihanga ry'udushya mu gihugu,.

Banongera ho ko byakurura ihangana mu by'ikoranabuhanga bishingiye ku nyungu za politiki, bikaba byatuma Amerika ishobora kwisanga yatakaye inyuma, amahanga nk'Ubushinwa yayanikiye.

5 months ago | [YT] | 0

URUGWIRO

KAGAME YAGARAGAYE DOHA MURI QATAR YAMBARIYE KU KINTU GITEYE IMPUNGENGE

Umugabe Kagameyururutse mu ndege yambariye ku kintu gitumbye mw'ikote ahagana munsi y'igifu ku ruhande rw'iburyo.

Icyo kintu cyari gishushe nk'igikoze mw'iburungushuro ry'urukiramende.

Hakaba hari rero abaketse ko Kagame yaba yarebazwe mu nda maze agakenerwa agafuka kamufasha kubika umwanda uvuye mu mara; bimwe mu cyongereza bita external ostomy pouch.

Ibi bije numa y'uko Kagame yigeze nanone kugaragara afite inkovu ku mutwe nyuma yo kubagwa mu bwonko.

#kamereyakagame

1 year ago | [YT] | 1

URUGWIRO

#Rwanda 's population in 1962 and 2024 versus #Belgium 's

1 year ago | [YT] | 1